Hari umugabo wari umukene, atunzwe no kwikorera imizigo bakamwita umudeyideyi. Umunsi umwe, ari mu nzira yikoreye aza kunanirwa, aratura, maze aricara ngo aruhuke. Uko yakicaye, asinzirirako maze ararota.
Mu nzozi ze, asubira mu by'imibereho ye: ukuntu yakoraga ataruhuka kandi ntagire ikimutunga gihagije.
Muri uwo mwanya hagoboka umwana w'umusore, maze aramubwira ati «numvise amaganya yawe, nsanga ubabaye cyane, none unsabe icyo ushaka cyose.»
Umugabo, kubera ubutindi yari afiteamusubiza atabanje gutekereza, ati «Nyagasani ndagusaba ngo ikintu nzajya nkoraho cyose kijye gihinduka zahabu.»
Umusore aramusubiza ati «nagize ngo uransaba ikintu gifite akamaro; none ni icyo unsabye ! Cyakora kuko ari cyo ushaka, ngaho bibe uko ubyifuza.»
Amaze kuvuga atyo arazimira.
Nuko umugabo ashaka kureba ko ibyo wa musore amaze kumubwira ari byo, afata ingata ngo yikorere umutwaro, ingata ihinduka zahabu.
Agiye kureba asanga n'ibyo yari yikoreye byose byahindutse zahabu nsa!
Mbega ibyishimo! Umugabo asimbukira hejuru, maze ati «ahandi he no kuzongera kwirirwa nkora! Kuva ubu nzajya ndya icyo nshaka cyose, nywe inzoga nshatse yose, ariko cyane cyane ubuki.
Hehe n'ubutindi kandi! Nzongere kunywa amazi ukundi!»
Hashize akanya, afata impamba yari yitwaje ngo asezere ku butindi.
Agifata ikijumba ngo atamire abona gihindutse zahabu.
Yitabaza amazi ngo asome, yasoma amazi ntaze, kuko na yo yari yahindutse zahabu.
Umugabo biramushobera, niko kuvuga ati:
«ndabigenza nte?
Umuntu ashobora kubeshwaho n'amabuye?
Ko nduzi ndya ngasanga ari amabuye?
Nanywa amazi ngasanga ni kwa kundi?
Ntabwo nikoreye irya Kabara!» .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Inzozi z'umuntu w'umukene (2)...